Ishyaka PL risanga hari henshi u Rwanda rushobora kuzajya kwigisha Demukarasi

Visi perezida wa mbere w’Ishyaka Riharanira ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) Mukabalisa Donatille, asanga Demukarasi atari urukweto rumwe rugomba kwambarwa na buri wese, ndetse ko hari aho u Rwanda rushobora kuzajya kuyigisha.
Ibi Nyakubahwa Mukabalisa yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 14 Nyakanga, mu kiganiro n’abanyamakuru asobanura ibyagezweho mu gihe iri shyaka ryizihiza isabukuru y’imyaka 25 rimaze ribayeho.
Nyakubahwa Mukabalisa yavuze ko Demukarasi uko abantu bayumva, bumva yafatwa nk’uko bayifata mu gihe ukwishyira ukizana bigomba guterwa n’umwihariko wa buri gihugu, ndetse ko we abona hari ibihugu byinshi u Rwanda rushobora kuzajya kuyigisha.
Yagize ati “Demukarasi burya ntabwo ari urukweto rumwe rwambarwa na buri wese! Hari abumva bashaka ko twayifata nk’uko muri ibyo bihugu bayifata, ariko iterwa n’umwihariko wa buri gihugu. Mu gihugu cyacu hari demukarasi isesuye abantu barishyira bakizana, bagatanga ibitekerezo uko babyumva, tukumva rero mu gihugu cyacu demukarasi yubahirizwa ku buryo twavuga hari nabo dushobora kuzajya kuyigisha”.
Yakomeje agira ati “Iby’abavuga ngo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi nta bwisanzure bwa politiki afite si byo, ubwisanzure turabufite kandi icyo dushaka twese ni iterambere ry’igihugu, tukaba dufite uburyo dutanga ibitekerezo kugira ngo tugere kuri cya cyerekezo twihaye, dufite umwihariko wacu nk’Abanyarwanda kandi twiyemeje gushyira hamwe imbaraga zacu,ahubwo abashaka ko dutatanya izo mbaraga ni bo baba bafite ikibazo”.
Nyakubahwa Mukabalisa Donatila yagarutse ku byo Ishyaka PL ryagezeho mu myaka 25 rimaze rishinzwe,avuga ko ryageze kuri byinshi rifatanyije n’indi mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda,harimo no gutanga ibitekerezo byubaka u Rwanda kandi biteza imbere Umunyarwanda. Yavuze ko n’ubwo PL yagize ikibazo gikomeye cyo kubura abarwanashyaka benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, PL itatanzwe mu gutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda muri Guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yabwiye Abanyarwanda ko nk’uko Imana yabaremye amaso ikayashyira imbere, abantu basabwa kureba imbere buri wese akishyira akizana,ababwira ko Ishyaka PL ryagize uruhare mu isinywa ry’amasezerano y’Amahoro ya Arusha, kandi ko PL yaharaniye impinduka muri Politiki y’u Rwanda ziza no kugerwaho.iharanira ko ingoma y’igitugu yavanguraga ivaho bigerwaho.

Ishyaka PL ryashinzwe tariki ya 14 Nyakanga 1991 igihe amashyaka menshi yemererwaga gukorera mu Rwanda,ubu rikaba rimaze kuba ubukombe,aho rigaragara mu nzego zose z’imiyoborere y’igihugu harimo mu Nteko Ishinga Amategeko,kugera mu nzego z’ibanze,by’unwihariko Visi Perezida waryo Mukabalisa Donatila akaba ari we Perezida w’Umutwe w’Abadepite.