14 Nyakanga 1991- 14 Nyakanga 2016: Ishyaka PL ririzihiza imyaka 25 rimaze rishinzwe

Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2016 Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu PL baturutse mu mpande zose z’igihugu kandi ku nzego zose,bahuriye mu Nteko Rusange y’Ishyaka yanahuriranye n’ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 Ishyaka PL rimaze ribayeho.
Ibi birori byitabiriwe n’imbaga y’abayoboke bagaragaraga mu ibara ry’icyatsi kibisi n’umuhondo ari nay o mabara aranga Ishyaka PL ndetse n’abayobozi batandukanye bahagarariye andi mashyaka ya Politiki yose yemewe mu Rwanda,byaranzwe n’ibyishimo ndetse n’amagambo atandukanye avuga ibigwi bya PL mu myaka 25 ishize.
Mu ijambo ty’ikaze,Visi Perezida wa mbere wa PL Mukabalisa Donatille yashimiye abari aho kuba bitabiriye ibi birori,avuga ko Ishyaka PL ryageze kuri byinshi kandi rizakomeza gushyira imbaraga mu biteza Abanyarwanda imbere, bagakomeza kwishyira bakizana mu gihugu giha abagituye bose amahirwe angana.
Muri ibi birori kandi habayemo amatora yo kuzuza inzego zitari zuzuye mu buyobozi bw’Ishyaka,Mukabalisa wari Visi Perezida wa mbere ku rwego rw’Igihugu atorerwa umwanya wa Perezida,ku majwi 569 kuri 577 batoye,amajwi angana na 98.6 %.
Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere yari amze kuvaho hatowe hatowe Munyangeyo Theogene wagize amajwi 472 kuri 577, akaba yatowe ku kigero cya 81.8%.
Mu ijambo nyamukuru ry’uyu munsi w’impurirane,Perezida wa PL Nyakubahwa Mukabalisa Donatila yifurije abayoboke bose ba PL Yubile nziza y’imyaka 25 ishyaka rimaze ribayeho,ashimira abagize uruhare mu kurishinga bose abasezeranya ko atazigera abatetereza kubera icyizere bamugiriye, avuga ko bazakomeza kubakira ku byakozwe na bagenzi babo bari basanzwe bakorana muri nyobozi maze PL ikarushaho gutanga umusanzu wayo mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “Njye na mugenzi wanjye, mwadutoye mudufitiye icyizere kandi nagira ngo mbabwire ko icyizere mwatugiriye kitazaraza amasinde, ndabibijeje nkuko nari nabibabwiye nemerera abanyamamaje. Ubushake ndabufite kandi bwinshi, yewe n’ubushobozi bwo gusohoza neza inshingano mwantoreye ndabufite.”
Yasabye ubufatanye hagati y’abayobozi ba PL hirya no hino mu mu gihugu mu rwego rwo kuzamura ishyaka,asoza asaba abayoboke ba PL guharanira kuba intangarugero muri gahunda zose zigamije kubaka igihugu, nk’uko cyageze kuri byinshi bitewe n’uruhare rwa buri wese.
Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu ryashinzwe tariki ya 14 Nyakanga 1991 mu bihe bitari byoroshye kubera ubutegetsi bwariho butahaga uburenganzira bungana Abanyarwanda ahubwo bwavanguraga.Ubu iri shyaka rifite abayoboke benshi mu gihugu hose n’ubuyobozi bwaryo kuva ku nzego z’igihugu kugeza ku nzego z’ibanze .