Abayoboke b’Ishyaka PL biyemeje guteza imbere u Rwanda n’Ubunyafurika

Kuri uyu munsi tariki ya 8 Mutarama 2017, abagize Inma y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu PL bateraniye mu nama,iyobowe na Perezida w’Ishyaka ku rwego rw’Igihugu Nyakubahwa Mukabalisa Donatille.
Atangiza iyi nama rusange,Perezida wa PL Nyakubahwa Mukabalisa yabwiye abayitabiriye ko bafite uruhare runini mu kubaka Ishyaka ndetse n’Igihugu,ari yo mpamvu ishyaka ribategurira amahugurwa ku bintu bitandukanye bireba ubuzima bw’igihugu.
Mu biganiro byatanzwe muri iyi nama y’abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka PL harimo ikivuga ku guteza imbere Ubunyafurika cyatanzwe na Musoni Protais,Umuyobozi wa “PanAfrican Movement” ishami ry’u Rwanda wabwiye abayobozi ba PL bagize Inama y’Igihugu ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byagiye bitesha agaciro Afurika n’abaturage bayo,aho bagendaga babakoresha imirimo ivunanye kandi itanabafitiye akamaro,ariko ubu Afurika igomba kwihesha agaciro kandi ikagira ijambo mu byemezo bifatwa ku rwego rw’isi,kuko abaturage bayo bashoboye.
Yagize ati” Afurika igomba guharanira kuzamura ubukungu bwayo,iyobowe neza,yubahiriza uburenganzira bwa muntu,itanga amahirwe angana,ikagira ijambo mu byemezo bifatwa ku rwego rw’isi. Ubushobozi buri mu mitwe no mu maboko byacu,tubukoreshe mu guteza Africa imbere no guharanira agaciro ka Afrika”
Musoni Protais yabwiye abagize Inama y’Igihugu ya PL ko imitwe ya politiki yose yose igize gahunda guteza imbere Afurika,Afurika yarushaho gutera imbere.
Ikindi kiganiro cyavugaga ku ntego z’Iterambere rirambye(Sustainable Development Goals ) cyatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana,wavuze ko u Rwanda rwabaye urwa mbere mu gushyira mu bikorwa Intego z’Ikinyagihumbi(MDGs) , ibi bikaba byaratumye ruzamuka mu nzego zose z’ubuzima.abwira abayoboke ba PL bagize Inama y’Igihugu ko urugamba rw’iterambere rureba Umunyarwanda wese ndetse n’imitwe ya Politiki yose.
Mu bikorwa PL izakora muri uyu mwaka,harimo gukomeza guhugura abayoboke mu nzego zitandukanye,gukangurira abayoboke kwitabira ibikorwa by’ishyaka kandi bakabigiramo uruhare rugaragara bubahiriza inshingano z’umuyoboke zose, kugira ngo Ishyaka rirusheho gutera imbere.Ishyaka PL kandi rizifatanya n’Abanyarwanda bose mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,inashishikarize abayoboke bayo bose kubigiramo uruhare baremera abayirokotse batishoboye.PL kandi izitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.
Mu ijambo rye risoza iyi Nama y’Igihugu y’Ishyaka PL,Perezida wa PL Nyakubahwa Mukabalisa yasabye buri wese kugaragaza uruhare rwe mu iterambere ry’Ishyaka, bityo rigakomeza kugira uruhare mu guteza imbere u Rwanda.