Ishyaka PL ryahuguye abayobozi baryo b’inzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba

Mu rwego rwo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abayoboke baryo, Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu PL ryahuguye abayobozi baryo mu nzego z’ibanze mu Turere n’Imirenge bigize Intara y’Iburasirazuba.
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Visi Perezida wa Mbere w’Ishyaka PL ku rwego rw’Igihugu, Hon. Munyangeyo Théogène yabwiye abayitabiriye ko PL ari ishyaka rirangwa n’imyitwarire myiza kandi ko n’umuyoboke wayo wese agomba kurangwa na yo, abasaba gukuramo amasomo abafasha mu buyobozi bw’ishyaka ku nzego bariho ndetse no mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mu kiganiro ku Ngengabitekerezo y’Ukwishyira ukizana cyatanzwe na Ambasaderi Joseph NSENGIMANA, yababwiye ko ukwishyira ukizana ari imyemerere yimakaza iterambere ry’ubwisanzure buturuka ku ihame ry’ubutabera kamere, kubahiriza ihame ry’uburenganzira bwa muntu,kurwanya amacakubiri no kwikanyiza, kwemera gufatanya n’abandi hagamijwe kubaka igihugu,n’ibindi.
Mu kiganiro cyatanzwe na Bwana Mupenzi Georges, yabwiye Abayobozi ba PL bitabiriye amahugurwa ibijyanye n’imyitwarire y’Imitwe ya Politiki ndetse n’iy’abanyapolitiki mu bihe bisanzwe, mu bihe by’imidugararo, mu bihe by’amage ndetse no mu bihe by’amatora, ababwira ko imyitwarire y‘Imitwe ya politiki n’iy’Abanyapolitiki itagomba kubangamira umutuzo rusange wa rubanda, uburenganzira n’ubwisanzure bwa buri muntu ku giti cye n’ubw’abantu muri rusange, ababwira ko umunyapolitiki aharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’abaturage,akabakangurira kwitabira ibikorwa biteza imbere demokarasi mu mahoro no kwirinda ivangura n’amacakubiri ayo ari yo yose.
Avuga ku miterere n’Imikorere y’inzego z’Ishyaka PL, Hon. Senateri Kazarwa Gertrude yabwiye abayobozi ba PL mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba ko bagomba gukora ibikorwa bifatika kandi bakabitangira raporo, abasaba kumva ko Ishyaka ari iryabo bityo bagomba kugira uruhare rutaziguye mu iterambere ryaryo.
Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko bashimishijwe n’ayo mahugurwa, basaba ko hazakorwa inyandiko ihurije hamwe maze ibyo bigishijwe bagashobora kujya babisoma ndetse banabisangiza abandi bayoboke.
Visi Perezida wa mbere w’Ishyaka, Hon. Munyangeyo Théogène yasoje aya mahugurwa asaba abayitabiriye kuzirikana inyigisho bayabonyemo, kandi abasaba kugira uruhare rufatika muri gahunda zose zijyanye no kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.