UBUTUMWA BWO KWIFATANYA N’ABANYARWANDA KWIBUKA KU NSHURO YA 23 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), rirakangurira abayoboke baryo by’umwihariko n’Abanyarwanda n’inshuti zabo muri rusange kurushaho kwegera abacitse ku icumu, kubafata mu mugongo no kubafasha gukemura burundu ibibazo bafite bikomoka kuri Jenoside, mu gihe twibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyarwanda tugomba kuzirikana ko uyu ari umwanya wo guha agaciro n’icyubahiro gikwiye abishwe no kuzirikana ko jenoside yateguwe n’ubutegetsi bubi. Ni umwanya kandi wo kuzirikana no gushima ubutwari bw’ingabo zari iza FPR INKOTANYI zahaze ubuzima bwabo, zikitanga kugira ngo zihagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL) rirashima rikanashimira by’umwihariko Nyakubahwa KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika, wayoboye ingabo zabohoye Igihugu zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ubu umutekano ukaba uganje mu Gihugu, Abanyarwanda bafite uburenganzira n’amahirwe angana, ubutabera kuri bose byo nkingi y’iterambere rirambye. Ubwitange n’ubutwari by’izo ngabo mu kubohora u Rwanda no guhagarika jenoside niwo musingi wubakiweho iterambere Abanyarwanda tumaze kwigezaho n’agaciro dufite mu ruhando mpuzamahanga.
Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL) rishyigikiye byimazeyo kandi rizakomeza gushishikariza abandi inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda hashimangirwa gahunda ya «Ndi Umunyarwanda» yafashije Abanyarwanda benshi kubohoka, bakavuga ukuri ku mateka yabo, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri ayo ariyo yose, kandi bagakomera ku ndangagaciro zo gukunda Igihugu, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, kugira ubutwari, ubupfura n’ubwangamugayo no gukunda no guharanira umurimo unoze.
Ishyaka PL rirasaba ababyeyi n’abarezi gukangurira izo ndangagaciro abakiri bato kuko bizatuma u Rwanda rugira urubyiruko rufite icyerekezo cyiza cy’ejo hazaza, rwigirira icyizere, rushishikajwe no kwihangira imirimo kandi ruzi kwikemurira ibibazo, rusigasira ibyo Abanyarwanda bagezeho.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twibuke jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”; iradukangurira gukomeza guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ishyaka PL riboneyeho gusaba abo bagikwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside hirya no hino, gutaha mu rwababyaye bagafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu aho kugambirira kugisenya. Ishyaka PL riboneyeho kandi kwamagana rikomeje n’abanyamahanga bakomeje gutiza umurindi abo bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya hirya no hino aho kubaryoza ibyaha ndengakamere bakoze.
Ishyaka PL rirakangurira kandi Abanyarwanda kwitabira ibikorwa biteganyijwe muri iki gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bijyanye no kwibuka aho bishoboka hose by’umwihariko mu Midugudu batuyemo.
Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), ryiyemeje kudatezuka ku ntego yo kubaka Igihugu no kugira uruhare mu miyoborere myiza, imibereho myiza y’Abanyarwanda n’iterambere rirambye rishingiye ku ntego zaryo z’Ukwishyira Ukizana, Ubutabera n’Amajyambere.
Bikorewe i Kigali, kuwa 06 Mata 2017

MUKABALISA Donatille
Perezida w’Ishyaka PL