Ishyaka PL ryiyemeje gushyigikira Paul Kagame mu matora ya Perezida wa Repubulika

Muri Kongere idasanzwe y’Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu PL yateranye kuri uyu wa 4 Kamena 2017, abayoboke bose bagize Kongere y’Ishayaka bemeje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, PL izashyigikira Paul Kagame kubera akamaro kanini yagiriye Abanyarwanda.
Mbere y’uko iki cyemezo gifatwa,Perezida wa PL Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yabwiye abitabiriye Kongere ko PL ifite abayoboke bashoboye kandi banavamo abakandida beza,ariko avuga ko banashyigikiye umukandida wasabwe n’Abanyarwanda bose ndetse bikanyura no mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo hakurweho inzitizi zose .Yavuze ko abayoboke ba PL na bo batanze ibitekerezo basaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akemererwa kwiyamamazaavuga ko mu kumushyigikira Ishyaka PL ritirebyeho gusa,ahubwo ryarebye inyungu z’Abanyarwanda bose.
Yagize ati “Abagize PL natwe twatanze ibitekerezo ko Itegeko Nshinga ryahinduka, kandi byavuye muri mwebwe… ikindi twanasohoye inyandiko igenewe abanyamakuru, dusaba Abanyarwanda kuzatora yego muri referendumu.”
Nyuma yo gutanga ibitekerezo,Abayoboke batandukanye bavuze ibyiza byinshi bashimira,basaba ko ari we mukandida PL yashyigikira,bityo Perezida w’Ishyaka Nyakubahwa Mukabalisa atangaza ko PL yemeje bidasubirwaho Perezida Kagame nk’umukandida wayo.
Mu ijambo yavuze asoza iyi Kongere idasanzwe y’Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu PL,yashimiye abayitabiriye ndetse ashima icyemezo bafashe,ariko ababwira ko hari undi mukoro ukomeye wo kuzamamaza Nyakubahwa Paul Kagame,aho yagize ati ”igihe nikigera cyo kwamamaza, twese hamwe tuzahaguruke twamamaze paul kagame, umukandida wacu. duhaguruke dukangurire n’abandi batari aba liberal batore umukandida wacu, kandi natwe nk’ishyaka dushyire hamwe, dushyire imbere umurimo unoze kugira ngo tugere aho dushaka kugera, tubashe kwigira nk’uko ahora abidukangurira.
Iyi Kongere idasanzwe y’Ishyaka PL yitabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo abahagarariye indi Mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda,abahagarariye Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda,Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora n’abandi.