ISHYAKA PL RISHYIGIKIYE NYAKUBAHWA PAUL KAGAME, UMUKANDIDA KU MWANYA WA PEREZIDA WA REPUBULIKA

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017 ubwo ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda byatangizwaga mu Karere ka Ruhango Intara y’Amajyepfo, Abayobozi bakuru n’Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu PL bitabiriye ibyo bikorwa mu gushyigikira Nyakubahwa Kagame Paul,Umukandida kuri uwo mwanya.
Nk’uko yabitangaje tariki ya 4 Kamena 2017 ubwo ryakoraga Kongere idasanzwe y’Ishyaka, Perezida w’Ishyaka PL ku rwego rw’Igihugu Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yavuze ko Ishyaka PL ryahisemo gushyigikira Nyakubahwa Kagame Paul kubera akamaro kanini yagiriye Abanyarwanda, kandi ko ari umukandida wasabwe n’Abanyarwanda bose ndetse bikanyura no mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo hakurweho inzitizi zose, bityo asobanura ko PL itirebye gusa ahubwo yarebye inyungu z’Abanyarwanda bose.
Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu PL kandi ritangaza ko muri iki gihe Abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bari kwiyamamaza, rizakomeza ibikorwa byo gushishishikariza no gusaba Abanyarwanda bose bagejeje igihe cyo gutora guhitamo Kagame Paul kugira ngo u Rwanda rukomeze umuvuduko mu iterambere ruriho,Ubutabera ndetse no kwishyira ukizana kwa buri Munyarwanda.
Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye kuri uyu wa 14 Nyakanga 2017 bizarangira tariki ya 2 Kanama 2017, aho amatora azaba tariki 3 Kanama ku bnayarwanda bazatorera mu mahanga, na tariki ya 4 kanama 2017 ku Banyarwanda bazatorera mu Rwanda