Abayoboke b’Ishyaka PL bagaragarije Perezida Kagame ibyishimo mu kumwamamaza

Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame Paul byatangiriye mu karere ka Ruhango kuri uyu wa 14 Nyakanga 2017, abayoboke b’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu PL mu turere twose Perezida Kagame amaze kunyuramo yiyamamaza bamugaragarije ibyishimo bamwereka ko bamushyigikiye kandi ko bazamuhundagazaho amajwi yabo.
Ibi byishimo abayoboke ba PL babigaragaje mu ndirimbo no kugaragaza akanyamuneza ubwo Perezida wa Repubulika akaba n’Umukandida Nyakubahwa Kagame Paul yiyamamazaga mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo.
Mu turere twose yanyuzemo yiyamamaza, aba bayoboke hamwe n’abandi bayoboke b’Amashyaka yemeye gushyigikira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul ndetse n’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamurataga ubutwari, bakavuga ibyiza yamariye Abanyarwanda birimo kuzana umutekano n’ubumwe bw’Abanyarwanda, kubakura mu bukene, kubaha ibikorwa remezo, uburezi, ubuzima n’ibindi.
Nyakubahwa Kagame yashimiye Amashyaka yose yemeye kumushyigikira nk’Umukandida ababwira ko ko igihe cyose bazaba bafatanyije nta na kimwe kizabananira.
Yagize ati”Ndashimira abayobozi b’Amashyaka yashyize mu gaciro areba ubudasa bw’u Rwanda n’amateka yarwo yemera gufatanya na FPR Inkotanyi. Hari ibyabanyuze bemera gufatanya natwe, ibyo ni ugushishoza, na bo barashaka iterambere.”
Perezida Kagame yabwiye abaturage ko Abanyarwanda ari bo bivanye mu bibazo mu gihe abanyamahanga bari babatereranye babatabye mu rwobo nyamara ko ubu batoshye kandi u Rwanda rumeze neza.Yabasabye gukomeza ubumwe no gufatanya kugira ngo n’ibyiza byinshi biri imbere bigerweho. Yabijeje kandi gukomeza icyizere bamugiriye kuko atazigera abatenguha.
Perezida Kagame amaze kwiyamamaza mu turere turindwi tw’Intara y’Amajyepfo,aho asanga ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage b’amashayaka anyuranye bamutegereje, bakamwakirana ibyishimo bamwereka ko bamushyigikiye.